HANIKA ANGLICAN INTEGRATED POLYTECHNIC YATANGIYE KWANDIKA ABANYESHURI BAZIGA MURI WERURWE 2023.


Hanika Anglican Integrated Polytechnic ni Kaminuza yashinzwe n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyogwe iherereye mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Nyanza ku i Hanika yigisha ubumenyingiro ku rwego rwa Advanced Diploma ikaba yaratangiye kwandika abanyeshuri bazatangira amasomo yabo mu kwezi kwa Werurwe 2023 mu mashami akurikira :
1. Civil Engineering (Construction Technology)
2. Mechanical Engineering (Automobile Technology
3. Computer Engineering (Information Communication Technology)
Twaganiriye na Rev.KARASIRA Prosper, Umuyobozi mukuru w’iri shuri yadutangarije ko abashaka kwiyandikisha bagera ku cyicaro cyiri shuri kiri i Nyanza ku i Hanika ahazwi nka Coste.
Uwo muyobozi kandi yatubwiye ko mu rwego rwo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, Nyiricyubahiro Umwepisikopi n’Umuvugizi Mukuru w’Itorero Anglican ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyogwe Musenyeli Dr. Jered Kalimba afatanije n’abafatanyabikorwa ba Diyoseze bagiye kongera gutanga scholarship ku banyeshuli bazatangira kwiga muri Werurwe 2023 mu mashami ya Mechanical Engineering na Civil Engineering bazahabwa Scholarships ya 40%. Abiziga muri Information and Communication Technology bo bazahabwa Scholarships ya 50% .Ushaka iyo Scholarship asabwa kugeza mu bunyamabanga bw’ishuri ibyangombwa bikurikira :
1. Ibaruwa isaba Scholarship yandikiwe Musenyeli wa EAR Diyoseze ya Shyogwe
2. Fotokopi y’irangamuntu cyangwa passport
3. Fotokopi ya certificate A2 Cyangwa result slip mu mashami ya Science na Tekinike
4. Kuba yatangira kwiga muri Werurwe 2023.
5. Kuba atarengeje imyaka 45 y’amavuko
6. Icyemezo cy’ubuhamya bwiza gitangwa n’umuntu umuzi neza .
Ushaka ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni zikurikira : 0788534664, 0783186826 0782172950, 0788466724 , 0782572066 na 0783568579 .

Rev. KARASIRA Prosper uyobora iyi kaminuza yatubwiye ko nk’ishuri ry’Itorero bateza imbere indangagaciro za gikirisito bagaha abanyeshuri umwanya wo gusenga . Abanyeshuri kandi bagira amahirwe yo gusura ibikorwa biri mu Karere ka Nyanza by’ubukerarugendo bishingiye ku muco , bigatuma bagira indangagaciro zishingiye ku muco Nyarwanda. Umunyeshuri wize muri iri shuri agira amahirwe yo kwiga amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara ibinyamiziga.
Iyi Kamunuza kandi riherutse gutanga impamyabumenyi kubanyeshuli bari bashoje amasomo nkuko bigaragara muri aya mafoto.

Nyiricyubahiro Umwepisikopi n’Umuvugizi Mukuru w’Itorero Anglican ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyogwe Musenyeli Dr. Jered Kalimba yavuze ko itorero rifite gahunda ikomeye yo guteza imbere Hanika AIP, bafatanije n’abafatanyabikorwa bayo harimo gukomeza kongera bikoresho , kubaka inyubako nshya z’ishuri , gushyiraho amashami ya Muhanga na Kigali n’ibindi . Yavuze ko mu ntego za Diyoseze harimo guteza imbere ivugabutumwa, uburezi n’ubuzima maze umuntu akagira iterambere ry’uzuye .Itorero Angilikane Diyoseze ya Shyogwe rigamije gufasha abantu kugira roho nzima ituye mu mubiri mu zima, ntibyagerwa rero abantu batagize ubumenyi bubashoboza kwiga no gukora ibikorwa bibateza imbere .

Nyiricyubahiro Umwepisikopi n’Umuvugizi Mukuruw’Itorero Anglican ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyogwe Musenyeli Dr. Jered Kalimba.

Rev. Karasira Prosper Principal wa Hanika AIP

Abaharangije twaganiriye batubwiyeko 80%by’abanyeshuli bashoje amasomo muri iri shuri bose babonye akazi, Mbarushimana yagize ati” Abanyeshuli twiganye 80% bose bafite akazi ,twize neza cyane kuburyo iyo tugiye guhangana n’abandi ku isoko ry’umulimo ntawuduhiga”
Abanyeshuli bazatangira muri uku kwezi kwa Gatatu ubu batangiye kwiyandikisha abatariyandikisha namwe mwagana ubuyobozi bw’ishuli cyangwa mugahamagara kuri izii numero zikurikira : 0788534664, 0783186826 0782172950, 0788466724 , 0782572066 na 0783568579 .




Abafatanyabikorwa basuye Hanika AIP

Abanyeshuri biga Ubwubatsi basoza Hanika AIP bashobora guhangana n’Abandi kuisoko ry’Umurimo



Abanyeshuri ba Mechanical Engineering barigukora amaburo


Abanyeshuli biga HAIP bigishwa Amategeko y’umuhanda no Gutwara Ibinyabiziga

Inyubako shya Hanika AIP iteganya kubaka ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo